Poromosiyo Idasanzwe y’Iminsi Mikuru muri Martins Expert Home – Nyundo, Rubavu
Published: 2025-12-16 11:47:56
Ibinyobwa byo kunywa byose babigabanyirije igiciro
By: Admin
Martins Expert Home ibazaniye igihe cy’iminsi mikuru mu buryo bwihariye, itegurira abakiriya bayo poromosiyo idasanzwe yo kubashimira no kubifuriza iminsi mikuru myiza. Guhera tariki ya 1/12/2025 kugeza 15/01/2026, haratangwa igabanyirizwa rya 15% ku byo kurya, kunywa no ku zindi serivisi zose za hoteli. Ni amahirwe yorohereza abashaka kuryoherwa n’ibi bihe by’iminsi mikuru mu mutuzo n’ibyishimo.
Mu binyobwa, ibiciro byagabanyijwe kugira ngo buri mukiriya yishimire ibyo akunda ku giciro gito. Urugero: Mutzig nto iva kuri 1300 RWF igera 1100 RWF, Primus nto(Knowless) iva kuri 1300 RWF iba 1100 RWF, Heineken iva kuri 1500 RWF igura 1300 RWF, mu gihe Fanta n’amazi byose bigabanyirijwe bikava kuri 1000 RWF bikaba 850 RWF. Ni amahirwe yo gusangira n’inshuti n’imiryango mu byishimo no mu bufatanye.
Ku biribwa, twagabanyije ibiciro kugira ngo birushaho kugera kuri buri wese. Inkoko y’igutetse yagabanutse iva kuri 18,000 RWF ikaba 15,000 RWF, ikaba amahitamo meza ku bakunda amafunguro aryoshye kandi ateguranywe ubuhanga.
Ku bashaka kuruhuka no gutemberera Nyundo/Rubavu, twagabanyije n’igiciro cy’aho kurara. Icyumba kimwe (Single Room) cyavuye kuri 30,000 RWF kigera kuri 25,500 RWF, bituma gahunda yo kuruhuka irushaho kuba nziza kandi ihendutse muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Iyi poromosiyo yashyizweho mu rwego rwo gushimira abakiriya bose batugirira icyizere buri munsi. Ni uburyo bwo kubafasha kwinjira mu byishimo by’iminsi mikuru, bagahabwa serivisi nziza ku giciro cyoroshye kandi gikwiye.
Ku bifuza amakuru arambuye cyangwa gushaka aho kubariza, mushobora kutwandikira cyangwa kuduhamagara: +250 789 678 633, cyangwa mukatwandikira kuri email: martinexperthome@gmail.com na bookingmartinsexperthome@gmail.com.
Murakaza neza muri Martins Expert Home—aho ubuziranenge, ubwuzu n’ibyishimo by’iminsi mikuru bihurira!

Amafunguro yose aratangwa kuri poromosiyo